Dr Zack Niyo yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ku musaraba w’isoni’ ivuga agaciro k’amaraso ya Yesu ku muntu

 Dr Zack Niyo yashyize hanze indirimbo nshya ‘Ku musaraba w’isoni’ ivuga agaciro k’amaraso ya Yesu ku muntu

Niyonsenga Zachée uzwi nka Zack Niyo muri muzika yasohoye indirimbo nshya ‘Ku musaraba w’isoni’ igaragaza agaciro k’urupfu rwa Yesu Kristo mu buzima bwa gikritso.

Mu kiganiro yagiranye na Nkundagospel uyu muramyi yatangaje ko iyi ndirimbo yayikoze kubera ko urupfu rwa Yesu arirwo rwatubereye ipfundo ry’agakiza ndetse n’ubugingo. Yagize ati:

“Ubutumwa nyirizina bw’iyi ndirimbo bukubiye muri Luka 23:45, aho tumenyera ko urupfu rwa Yesu rwatubereye ipfundo ry’ubugingo buhoraho.” Akomeza ati:
“Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyari kimaze igihe kigera ku mezi arenga atandatu ntekereza ikiguzi Abayisilaheli basabwaga kugira ngo babarirwe ibicumuro byabo mbona ntari bubishobore numva nshaka gushimangira agaciro k’amaraso Yesu yamennye ku musaraba.”

Uyu muramyi usanzwe ari umudogiteri mu bitaro bya CHUK avuga ko yatangiye gukora umuziki kuva kera mu ishuli ryo ku cyumweru gusa akaza gukora indirimbo ye ya mbere yitwa ‘Ni wowe nzahora nshima’ mu mwaka wa 2008.

Zack yakomerejeho izindi ndirimbo zitandukanye aho yabanje kuririmba ku giti cye aho yakoreshaga disiketi.

Nyuma gato yakomeje gukorera muri korali n’amatsinda atandukanye aho yakoze indirimbo nyinshi hari zimwe zakunzwe zijya muri situdiyo, uregero iyitwa ‘Igisubizo, ‘Abantu benshi’ ndetse n’izindi.

Niyo agaruka ku mugambi afite mu bijyanye no gukora umuziki kuri ubu, ati:” Ndateganya gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, cyane ko ubu mfite uburyo (ubushobozi) ntari mfite mbere.”
Mu gusoza Dr Zack Niyo yageneye ubutumwa abakunzi b’ibihangano by’umwuka, agira ati:”Abizera bose nta handi tubonera agakiza n’ubugingo keretse ku musaraba wa Yesu, niyo mpamvu aribyo byirato byacu twese abizera.”

https://youtu.be/B1xu0ORs2U4
Reba indirimbo ye nshya

Related post

Leave a Reply

Your email address will not be published.